UB3

Urban Boys

Super star

URBAN Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo, ndetse na Muhammed Nshimiyimana wamenyekanye nka Nizzo bakaba ari abahanzi nyarwanda bakora indirimbo mu injyana ya RnB na Afro Beat.

Ibihangano byabo byamenyekanye cyane mu Rwanda ahagana muri za 2008 ubwo basohoraga Alubumu yabo ya mbere yitwa “Icyicaro”, kuri ubu bakaba bamaze gukora indirimbo zirenga 70 ndetse no gusohora Alubumu zirenga eshatu, bakaba barakoranye n’abahanzi benshi bo  mu Rwanda ndetse n’ahandi muri  Afurika harimo Iyanya,itsinda rya Good Lyfe, Riderman, King James, Jackie Chandiru ndetse na  Rabadaba.

Ubundi itsinda ringitangira bari abahanzi batatu harimo Safi Niyibona  wamenyekanye nka Safi Lee cyangwa Madiba, ariko baheruka gutandukana mu mwaka wa 2017.

(Visited 31 times, 1 visits today)

Videos