1417717815MG_5550

Tom Close

Super star

Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, n’umwe mu baririmbyi bamamaye cyane mu Rwanda.

Mu mpera z’amashuri abanza niho yaje kwinjira muri Chorale nk’umuririmbyi kandi amaramo iminsi, ni naho yaje gukundira ibintu byo kuririmba.Arangije amashuri yisumbuye ari mu biruhuko nibwo yatangiye kwinjira cyane mu muziki atangiza groupe yitwaga “Afro Saints” yari igizwe na we ubwe n’abandi basore batatu.

Mu buzima bwo hanze Tom Close akaba ari umuganga kandi akaba yubatse afite umwana umwe. Muri kamere y’ubuhanzi ye afite n’impano yo gushushanya cyane cyane inkuru zishushanyije ( Bande Dessiné).

Tom Close akaba afite urutonde rw’indirimbo zirimo “Mbwira Yego”,”Malayika Murinzi”,”Ndacyagukunda”, “Sibeza”, “Ubuziraherezo” n’izindi nyinshi.

 

(Visited 36 times, 1 visits today)

Videos