cvmfH4j2_400x400

The Ben

Superstar

Mugisha Ben, azwi ku izina rya The Ben, akaba yarahereye kuririmba kubera yakuze mu muryango  akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni “Amaso ku Maso”. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’,

Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

Akaba asigaye aba mu gihugu cya USA.

 

(Visited 29 times, 2 visits today)

Videos