15023259001

Sintex

Kabera Arnold abantu benshi bamuzi mu muziki ku izina rya Sintex. Iri zina risobanura Ikosa (error) Sintex akaba yararikuye ku ntebe y’ishuri aryiswe na mugenzi we bari inshuti, agendeye ku dukosa twinshi yakundaga kugira. Uyu muhanzi yemeza ko amaze imyaka itanu muri muzika, aho akora injyana ya Dancehall.

Sintex avuka mu muryango w’abana batandatu, we akaba ari uwa kabiri. Uyu musore ni murumuna wa Arthur Nkusi wamamaye muri Comedy ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru ku maradiyo akomeye hano mu Rwanda.

Sintex avuga ko yavutse akunda umuziki gusa akaba atasobanura neza aho avoma iyi mpano, kuko abo muryango we bagiye bafite impano zitandukanye.

Sintex aterwa inkunga na company ya mukuru we yitwa Agency Arthur Nation, ikaba ariyo imufasha mu bikorwa bye byose harimo no kumenyekanisha ibihangano bye.

Uyu muhanzi afite inzozi zo kuba isura ya Afurika mu njyana ya Dancehall ariko yiganjemo umuziki wa kinyafurika.

(Visited 24 times, 1 visits today)

Videos