meddy

Meddy

Super star

Ngabo Médard Jobert  wamenyekanye cyane ku izina rya  Meddy, Ni umuhanzi nyarwanda ukora indirimbo ze muri  R&B na Pop.

Meddy yatangiye umuziki akiri muto, kuko mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga muri groupe yitwaga “Justified” yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, aho yaririmbanaga n’abandi bahanzi ba none nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya  Lick Lick ubu akaba ari Producer.

Ibyo ntibyaramye kuko byaje kuba ngombwa ko buri wese aca ukwe kubera impamvu nyinshi, cyane cyane nk’amasomo, icyo gihe akaba yari ageze mu wa gatanu. Avuye muri icyo gikundi, yatangiye gukora umuziki ku giti cye, akajya yandika indirimbo ari nako aririmba. Mu mwaka w’2008, nibwo indirimbo ye “Ungirira Ubuntu” yasohotse.  Nyuma yaho, aza guhimba izindi nka “Akaramata”, “Amayobera” na “Ese Urambona” . Ubwo ubuzima bwo gukora umuziki ku giti cye aba abugezemo atyo dore ko izi ndirimbo zamugize ikirangirire mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2010, yaje kujya muri USA agumayo, ariko ntibyamubujije guhimba indirimbo, aho afite hit nyinshi nka “Slowly” “Everything” yaririmbanye na Uncle Austin.

(Visited 14 times, 1 visits today)

Videos