Mani Martin

Mani Martin

Super star

Maniraruta Martin, ukunze kwitwa Mani Martin muri muzika ni umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi w’injyana, umuririmbyi wa  Pop/RnB ivanzemo Gakondo ndetse akanacuranga ibikoresho bya gakondo;Inanga, Umuduri, Ingiri, ingoma za kinyarwanda ndetse na gitari Accoustique.

Uretse ubuhanzi bwo kuririmba akina muri Cinema; mu mwaka wa 2010, yakinye muri filime yitwa Long Coat (Ikoti Rirerire). Muri iyo filime hagaragayemo ibyamamare nka Edouard bamporiki, Jimmy Gatete na Miss Shanel.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane yitwa ’Urukumbuzi’ yasohotse mu mwaka wa 2005. Akaba afite n’izindi ndirimbo nka “Icyo dupfana kiruta icyo dupfa”, “Banza”, “Urumuri”, “Afro”, “Romantic” n’izindi nyinshi.

 

 

 

(Visited 32 times, 1 visits today)

Videos