Butera Knowless @africanmishe.com

Knowless

Super star

Jeanne Ingabire Butera niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless,  umuhanzikazi  wicyamamare mu Rwanda. Knowless yavutse Gitarama ahasigaye hitwa Ruhango,akavuka ari ikinege. Ababyeyi be bombi bitabye Imana.

Knowless ubuhanzi yabutangiye akuye impano kuri nyina umubyara, uyu nyina akba yararirimbaga muri Korali yo mu badivantisiti b’umunsi wa 7. Knowless yabanje nawe kuririmba muri Korali yitwa maranatha aho yaririmbanaga n’umuhanzi Tonzi, aho akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.

Azwi mundirimbo nka “Komeza”,”Ko Uhinduka”,”Byarakomeye”, “Adelphine”, “Peke Yangu”, “Uzagaruke” “Deep In Love” yakoranye na Bruce Melodie, hamwe ni zindi nyinshi cyane.

Knowless akaba yarashakanye na CEO wa Kina Music witwa Clement Ishimwe.

 

(Visited 94 times, 1 visits today)

Videos