ruhumuri-james-uzwi-ku-izina-ry_ubuhanzi-rya-king-james

King James

Super star

King James ubundi yitwa James Ruhumuriza, ni umuririmbyi w’injyana ya RnB n’izindi zishamikiyeho nka Zouk na Pop.

King James yakuze afite inzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, nyuma yaho  yisanga akunda ijwi  rya Brandy Umuhanzikazi w’umunyamerika  niko gutangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba.

Yinjiye muri muzika ahagana muri 2006, ubwo yasohoraga indirimbo abifashijwemo na Dj Kelly wamenyekanye cyane kuri Contact FM. Ahagana muw’I 2009 asohora indirimbo “Intinyi” nibwo yatangiye kumenyekana, nuko 2010 atangira kujya ku isoko rimwe n’abahanzi  nka Tom Close, The Ben, Meddy.

2011 yagiye yatangiye gukorana bya hafi na KINA Music ahita asohora Alubumu ye ya Mbere yise Umugisha, ikurikirwa n’indi muri 2012 yitwa Umuvandimwe.

(Visited 31 times, 1 visits today)

Videos