6-6

Israel Mbonyi

Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Mbonyicyambu Eric, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda igihe yigaga mu Buhinde.

Uyu musore yize amashuri ya Kaminuza  muri “Annamalai University” mu Buhinde mu ishami ry’ibijyanye n’imiti akaba afite cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors Degree in Pharmacy).

Magingo aya uyu muhanzi akaba ari umwe mu banyarwanda bakunzwe na benshi mu njyana ya Gospel aho byigaragaza nk’iyo yateguye igitaramo, aho usanga abantu bitabira ku rwego rwo hejuru cyane.

Israel akaba azwi cyane mundirimbo nka “Ibihe”, “Hari Ubuzima”, “Yankuyeho urubanza” nizindi nyinshi cyane.

 

(Visited 34 times, 1 visits today)

Videos