Bulldog

BullDog

Stars

Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bulldogg n’andi menshi ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop akaba abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz rigizwe n’abandi bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop bakomeye mu Rwanda, nka Green P, Fireman ndetse na Jay Polly.

Bulldogg  yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda amaze gusohora indirimbo yise “Ku Munsi W’Imperuka” igakundwa cyane biturutse ku magambo ayigize yasaga nk’ayumvishwe bwa mbere mu matwi y’abanyarwanda ibi byitwa “Slang”. Bulldogg yakomeje gukora umuziki we aza gukorana indirimbo na The Ben yitwa “Imfubyi” imwubakira izina ku buryo bukomeye. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’urubyiruko kubera injyana aririmbamo ya Hip Hop ikunzwe n’abatari bacye.

(Visited 14 times, 1 visits today)

Videos