The Story Of Mimi

Mimi akiri muto yakundanye na Justin. Ishavu yatewe no kumenya amateka ye byatumye Mimi ahungira mu kindi gihugu. Niho yamenyaniye na Jack, impanga ya Justin amwibeshyaho ndetse barabyarana. Amakimbirane yagiranye na Jack yatumye Mimi agaruka mu Rwanda yongera guhura na Justin. Icyakora Justin yari yarabonye undi mukunzi. Ese urukundo rwa Mimi na Justin ruzongera rubone inzira? Ese Mimi azababarira Jack ubuhemu yamukoreye? Ninde Mimi azahitamo hagati ya Jack na Justin?